25.10.07 - TPIR/RUKUNDO - PADIRI RUKUNDO YARANGIJE KWIREGURA

Arusha, 25 Ukwakira 2007 (FH) - Padiri Emmanuel Rukundo muri iki cyumweru yarangije kwiregura mu rukiko rw’Arusha rumukurikiranyeho itsembabwoko.

1 min 9Approximate reading time

Yireguraga kuva tariki ya 9 y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka. Abatangabuhamya bamushinjuye babaye 30.

Padiri Rukundo nawe yamaze iminsi atanga ubuhamya bwo kwiregura.

 Umushinjacyaha w’urukiko rw’Arusha amukuriranyeho itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byakorewe ahanini i  Kabgayi hafi y’i Gitarama, agace avukamo.

 Muho Padiri Rukundo aregwa kuba yarakoreye ibyaha harimo ku bigo by’abihaye imana biri muri ako karere nk’amashuri, n’ahitwa kuri Trafipro.

Yahakanye ibyo yarezwe byose. Mu buhamya yatanze yiyamye cyane ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa Golias ari nacyo cyamushyize mu majwi bwa mbere, biza kumuviramo gutabwa muri yombi.

Padiri Rukundo yavuze ko icyo kinyamakuru cyari kigamije kwari ukwanduza isura ya kiliziya Gatolika.

Padiri Rukundo yafatiwe mu Busuwisi mu kwezi kwa karindwi umwaka w’2001, ahita azanwa Arusha kuhafungirwa.

Urubanza rwe rwatangiye mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize. Umushinjacyaha yarangije guhamagaza abatangabuhamya be mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka. Babaye 18.

Abatangabuhamya impande zombi zahamagaje bari biganjemo abihaye Imana.

Ubwo ubushinjacyaha n’abunganira uregwa bamaze guhamagaza abatangabuhamya babo, ikizakurikiraho kuribo ni ugutanga imyanzuro ya nyuma, nayo izakurikirwa no kwiherera kw’abacamanza.  Iyo myanyuro yagombye kugezwa mu bwanditsi bw’urukiko mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.

Emmanuel Rukundo ni umwe mu bapadiri bane bakurikiranywe n’urukiko rw’Arusha.

Umwe muri bo, Padiri Athanase Seromba wabarizwaga kuri kiliziya ya Nyange ku Kibuye, yakatiwe imyaka 15 y’igifungo mu rwego rw’iremezo.

Abandi baracyaburana, cyangwa se imanza zabo ntiziratangira. Abo bandi ni Padiri Hormisdas Nsengimana wayoboraga koleji yitiriwe Kristu Umwami i Nyanza muri Butare ufungiye Arusha, na Wenceslas Munyeshyaka wabarizwaga kuri paruwasi y’Umuryango mutagatifu i Kigali uri mu Bufaransa.

AT
© Agence Hirondelle