13.01.09 - RWANDA/GACACA - UMWE MU BAYOBOZI BA FDLR WATAHUTSE YAKATIWE GUFUNGWA BURUNDU

Arusha, 13 Mutarama 2009 (FH) -Umugabo wahoze ari umusilikare mukuru mu mutwe witwa ko uharanira demokrasi no kubohoza u Rwanda(FDLR), tariki ya 18 Ukuboza, yakatiwe gufungwa burundu ku buryo bwihariye n'urukiko gacaca rwo mu burasirazuba bw'igihugu, amaze kwemezwa icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yo muri 1994.

0 min 46Approximate reading time

Urukiko gacaca rw'umurenge wa Nyagatare (mu Ntara y'iburasirazuba) rwasanze Jenerali Seraphin Bizimungu uzwi no ku izina rya Amani Mahoro,  muri Gashyantare 1994, yaragize uruhare mu iyicwa ry'abatutsi muri ako karere aho yari ku rugamba, nk'uko umukozi w'urugaga ruharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda (LIPRODHOR) yabibwiye ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Muri icyo gihe, Bizimungu ngo yari umusirikare w'umusore mu ngabo z'u Rwanda icyo gihe zari zihanganye n'umutwe wa FPR ubu uri ku butegetsi mu Rwanda.

«  Yahise ajurira akimara gukatirwa, ubujurire bwe bwagombye gusuzumwa kuwa kane » nk'uko uwo mukozi wa Liprodhor utarashatse ko izina rye ritangazwa yakomeje abivuga.

Seraphin Bizimungu akomoka muri Gisenyi(mu majyaruguru), akaba yarahoze mu buyobozi bw'ingabo z'umutwe wa FDLR ufite ibrindiro mu burasirazuba bwa Republika iharanira Demokrasi ya Kongo(RDC).

Amaze gushwana na bagenzi be, yatahutse mu Rwanda mu Kuboza 2005, n'abarwanyi mirongo bakoranaga.

Nyuma yaje kwinjizwa mu ngabo z'u Rwanda z'ubu, maze akora mu rwego rushinzwe iperereza hagati mu gihugu.

PU/ER

© Agence Hirondelle