Babiri mu bahoze ari abategetsi bakuru baregwa n'uru rukiko aribo ProtaisZigiranyirazo, muramu wa nyakwigendera perezida Yuvenali Habyarimana na Yozefu Nzirorera wari ukomeye cyane mu butegetsi bwa Habyarimana, basabye guhabwa ayo masezerano bavuga ko ashobora kubafasha mu kwiregura.
Tariki 17 Kamena, ubushinjacyaha bwemeye mu nyandiko ko ayo masezerano ahari ariko buvuga ko budashobora kuyatangaza muri iki gihe.
Wallace Kapaya na bagenzi be bo mu bushinjacyaha baragira bati « umushinjacyaha arasaba urugereko kwanga icyifuzo cya Zigiranyirazo uko cyakabaye, cyangwa se gukomeza kuyagira ibanga, mu gihe hategerejwe ko ubwo bwirege bwa Bagaragaza bwemezwa mu ruhame n'urukiko ».
Biteganyijwe ko icyo kibazo kizagezwa mu rukiko tariki ya 4 Nyakanga.
Bagaragaza wari ufite impungenge z'umutekano we amaze gushinja bamwe mu baregwa n'urukiko rwa Arusha, yajyanywe gufungirwa i La Haye akimara kwishyira mu maboko y'urukiko mu mwaka wa 2005. Mu kwezi gushize ni bwo yagaruwe Arusha, ubucamanza bw'Ubuholandi bumaze kubona ko inkiko zabwo zishobora kuba zidafite ububasha bwo kumuburanisha.
Bagaragaza wari mu kazu ka perezida Yuvenali Habyarimana, araregwa kuba yaragize uruhare mu gushinga, gutera inkunga, gutoza no guha intwaro interahamwe zaciye ibintu muri 1994.
Naramuka yemeye icyaha nk'uko byatangajwe n'ubushinjacyaha, azaba abaye uwa 9 wemeye icyaha mu baregwa n'uru rukiko.
Usibye Yohani Kambanda wari Minisitri w'intebe, abandi bose bemeye ibyaha boroherejwe ibihano. Umwe muribo ni ViseniRutaganira wari umujyanama. Yavuye mu buroko mu kwezi kwa 3 gushize arangije igifungo cy'imyaka 6.
Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rufite icyicaro cyarwo Arusha muri Tanzaniya rumaze gukatira abantu 30, naho 5 bagizwe abere.
PU/ER
© Agence Hirondelle